Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » gatsibo
Viewing all articles
Browse latest Browse all 34

Gatsibo: Impfu z’abana bapfaga bavuka n’abagore bapfaga babyara zaragabanutse

$
0
0
Gatsibo: Impfu z'abana bapfaga bavuka n'abagore bapfaga babyara zaragabanutse

Hashize ibyumweru bibiri mu bitaro bya Kiziguro havukiye abana b’impanga bane

Bamwe mu babyeyi babyarira mu bitaro bya kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko impfu z’abana n’abagore zahabaga mugihe cyo kubyara ngo zagabanutse ugereranije no mu myaka yashize, gusa ngo bakaba babangamiwe n’uko aho bashyirwa bamaze kubyara ari hato kandi baba ari benshi.

Nubwo ibi byajyaga bibaho ariko, urwego rw’ubuzima ni kimwe mu bigaragara ko byitaweho cyane n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, hagamijwe kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara.

Ibi binashimangirwa cyane cyane n’imibare itangwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bya kiziguro aho ngo mu mwaka ushize habonekaga mu kwezi abana 4 bitabaga Imana bavuka,  ariko ubu ngo iyi mpuzandengo yarahindutse cyane kuko nibura mu mezi atatu haboneka umwana umwe gusa ushobora guhura n’ibyago byo gupfa avuka.

Bamwe mu babyeyi baza kubyarira kuri ibi bitaro twaganiriye, batubwiye ko impfu zagaragaraga z’abana n’abagore bapfaga mugihe cyo kubyara ngo zagabanutse ugereranije no mu myaka ishize, gusa ngo ikibazo kibababangamiye ni uko usanga abagore babyaye batabona aho kuruhukira habahagije.

Mfitumukiza Edison ahagarariye abaforomo mu bitaro bya Kiziguro, avuga ko iki kibazo koko gihari gusa ngo kikaba giterwa n’uko basigaye bakira umubare mwishi w’abantu.

Agira ati:” Ubu ibitaro birimo kubaka izindi nyubako nshya ku buryo twizeye ko mu minsi ya vuba iki kibazo kiza kuba cyakemutse.”

Nkuko bigarukwaho n’umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gatsibo Uwizeyimana Jean Bosco, ngo ahanini ikibazo cyateraga impfu z’abana bavuka akenshi wasangaga biva kubyeyi batindaga kugera kubitaro, abandi aho kugana ibitaro bakabyarira mu rugo bakaza igihe cyarenze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 34

Latest Images

Trending Articles





Latest Images