Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » gatsibo
Viewing all articles
Browse latest Browse all 34

Gatsibo: Imyenda ya caguwa mu masoko iranengwa kugira isuku nke

$
0
0

 

Isoko rya Rwagitima mu karere ka Gatsibo naryo ribonekamo imyenda ya caguwa myinshi

Isoko rya Rwagitima mu karere ka Gatsibo naryo ribonekamo imyenda ya caguwa myinshi

Amwe mu masoko atandukanye yo mu karere ka gatsibo, usanga acururizwamo imyenda itandukanye harimo n’iya caguwa iba yarambawe, imwe ngo ikaba ituruka mu nkambi zicumbikiye impunzi z’abanyekongo baba baragiye bafashishwa n’abagiraneza.

Iyi myenda imenyerewe ku izina rya caguwa, abantu barayigura hakabaho n’abemeza ko ariyo ikomera kurusha igurwa mu mangazini ikiri mishya. Iyo myenda ya caguwa usangaga iba ihambiriye neza mu mabaro yayo ifite isuku bigatuma inakundwa cyane.

Muri iyi minsi mu karere ka Gatsibo usanga mu masoko hari imyenda nayo ya caguwa ariko igizwe ahanini n’imyenda ishaje kandi inafite umwanda ku buryo bitera impungenge bamwe mu baturage.

Abaturage bavuga ko iyo myenda ngo ari iyagiye ifashishwa impunzi z’abanyekongo, nazo zikayigurisha kugira ngo zishakishe imibereho nk’uko bitanazwa na bamwe mu bacururiza n’abahahira mu isoko rya kinteko riherereye mu murenge wa Gitoki.

Nubwo bamwe banenga iyi myambaro hari n’abayishima bakavuga ko nta kibazo bayibonamo, n’impungenge z’abavuga ko ishobora kuba yaba ari imyibano, ngo kugeza ubu bamaze igihe bayicuruza kandi nta kibazo irateza abayigura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki Murego Richard, asaba abacuruza imyenda ko bagomba gucuruza ibintu bifite ubuziranenge kandi ngo ubwo bukangurambaga bagiye babukora kenshi.

Agira ati:” Abantu baza gucuruza imyenda muri iri soko rya Kinteko usanga baturuka impande zitandukanye, harimo n’abaturuka mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke, twebwe inama tubagira nk’ubuyobozi ni uko bajya bazana ibintu bifite ubuziranenge ku buryo bitagira ingaruka ku baturage.”

Uretse kuba imyenda ya caguwa nk’iyo igenda ituruka mu nkambi no mu karere ka Gatsibo hakaba habarirwa inkambi nini icumbikiye impunzi z’abanyekongo, ngo hari n’izanwa n’abandi baturage baba barambaye bakayigurisha kuri make.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 34

Latest Images

Trending Articles





Latest Images