Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » gatsibo
Viewing all articles
Browse latest Browse all 34

Gatsibo: Barifuza kongererwa inzu baruhukiramo nyuma yo kubyara

$
0
0

 

Gatsibo: Barifuza kongererwa inzu baruhukiramo nyuma yo kubyara

Ibitaro bya Kiziguro birimo kongera inyubako zabyo, mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ababigana

Ababyeyi bo mu karere ka Gatsibo babyarira mu bitaro bya Kiziguro, bavuga ko inzu bagenewe kuruhukiramo idahagije kuko usanga babyigana.

Ubwo twaganiraga na bamwe mu bayeyi bamaze kwibarukira mu bitaro bikuru bya kiziguro kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kanama 2015, badutangarije ko inzu baruhukiramo nyuma yo kwibaruka itabahagije kuko usanga bagerekeranye ari babiri ku gitanda kimwe, abandi ugasanga baryamye hasi.

Muhorakeye Claudine ni umubyeyi waraye yibarukiye muri ibi bitaro bya Kiziguro, agira ati:” Turabangamiwe cyane kuko bamwe tuba twabyaye banatubaze, wagerekaho no kuryamana n’undi mubyeyi bigasaba guhina amavi kandi utaranakira, icyo twifuza ni uko batwongerera ibyumba byo kuruhukiramo nyuma yo kubyara.”

Mfitumukiza Edison ni umuganga ukuriye abandi mu bitaro bikuru bya Kiziguro, avuga ko kuba inzu ababyeyi baruhukiramo nyuma yo kwibaruka ari nto biterwa ahanini n’ubwinshi bw’ababyeyi ibi bitaro byakira, ariko ngo icyo kibazo Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo ngo irakizi kandi ngo hari gushakwa uburyo icyo kibazo cyakemurwa vuba.

Ku ruhande rw’Akarere, Umukozi wako ushinzwe ishami ry’ubuzima Uwizeyimana Jean Bosco, avuga ko mu igenamigambi ry’Akarere harimo no kwagura inyubako z’ibitaro bya Kiziguro kugira ngo ikibazo cy’ubwinshi bw’ababyeyi bagana ibi bitaro kibashe gukemuka.

Mu karere ka Gatsibo habarirwa Ibitaro bikuru bibiri aribyo ibi bya Kiziguro hamwe n’ibya Ngarama, Ibigo nderabuzima 19 ndetse n’udushami tw’ubuzima 19. Ibi bitaro bya Kiziguro ngo bikaba byibura byakira ababyeyi baza kubyara batari munsi ya 30 buri munsi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 34

Latest Images

Trending Articles





Latest Images